Igitero cyo ku Kanywiriri :
Hafi ya Muzimu hari igishanga cy'urufunzo cyari inkambi y'ingabo z'Abanyabungo.
Icyo gitero cyari kigamije kwihimura.
Abanyarwanda barwana inkundura, batwika urugerero rw'Abanyabungo, ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywiriri.
Kigeli ategeka guhagarika imirwano, ingabo zunamura icumu.
Igitero cya 2 cyo ku Ijwi :
Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande. NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy'i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.
Igitero cy'i Bushubi :
Kibogora Umwami w'i Bushubi amaze gutanga, yasimbuwe na Nsoro.
Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya, Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili.
Kigeli aratabara, RWABIGIMBA araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw'i Burundi muri ibyo bihe.
Igitero cyo ku Kidogoro :
Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu ,ahagana mu bya Karehe.
Ubwo Byaterana yari amaze gutanga ,asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto.
Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu.
Ubwo igitero cy'Abanyarwanda cyasaga n'igisonga U Bunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n'amapfa. Muri icyo «Kibariro» mu Rwanda hatera Muryamo, Ubushita n'Imvunja.
Igitero cyo ku Rusozi :
Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y'ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n'Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y'UBunyabungo Karya-Mahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by'imvaho u Bunyabungo.
Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y'UBunyabungo, kwa Katabirurwa.
Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana.
Igitero cy'Imigogo :
Imigogogo zari Ingabo za Ankole,rimwe baza guhengera Rwabugili Umwami w'u Rwanda yateye i kivu nawe atera u Rwanda anyaga Inyambo,Rwabugili abimenye nawe agabayo igitero.
Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w'i Nkole wari wanyaze Inyambo z'i Rwanda, agatwika ingoro y'i Rutaraka hafi ya Nyagatare.
Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n'ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y'Abanyankole, agarika Ingogo, imbunda zabo zahindutse ibifuma.